IBIKORWA BYA HDP BIGARAGARIRA AHA HAKURIKIRA:
AGASHAMI KIGA KAKANASHYIRA MU BIKORWA IMISHINGA
Umuryango HDP wiga mu buryo bunononsoye imsihinga inyuranye , inyigo yamara gutungana igashakirwa umuterenkunga , hanyuma igashyirwa mu bikorwa.
IKIGO NDERABUZIMA CYA GIKOMERO
Cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2008 . Ubu kikaba cyujuje ibisabwa byose , kigatanga serivice zose zisabwa n’Ikigo nderabuzima . Iki kigo gikorana n’ibitaro bya Kibagabaga
IKIGO GITANGA AMAHUGURWA
Umuryango HDP utanga amahugurwa , cyane cyane mu bijyanye n’ibyo twagereranya n’imihigo mu bigo by’ubuzima ( Performace Based Financing : PBF ) Ayo mahugurwa atangirwa mu Rwanda , kimwe no hanze yarwo bitewe n’aho abayifuza baherereye.
AGASHAMI K’UBUJYANAMA
Umuryango HDP, ugira agashami gakorana n’indi miryango biturutse ku byifuzo byabo , ikiba kigamijwe akaba ari kungurana bitekerezo , kugirana inama mu bikorwa binyuranye , bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.| Events Calendar |
| ![]() |
|
JEvents v1.5.1 Copyright © 2006-2009 |











