UBURYO TUGERA KU NTEGO ZACU
HDP ni umuryango nyarwanda , washinzwe n’abahoze ari abakozi b’umuryango mpuzamahanga CORDAID mu RWANDA , hagamijwe gushimangira no gukomeza ibikorwa yari imaze kugeraho ; nyuma yuko gahunda yayo mu Rwanda yari igeze ku musozo .
Uwo muryango HDP , ugizwe n’inzego nyamukuru ebyiri : INTEKO RUSANGE na Comite NYUBAHIRIZABIKORWA , Izo nteko zombi , nizo zitoranya gahunda ikurikizwa , zikanareba ishyirwa mu bikorwa ryayo .
Mu gihe kitari gito , abo bakozi bakorera uwo muryango CORDAID, bagiye biyongera ubumumenyi , cyane cyane mu rwego rw’ubuzima , aho bagize uruhare rugaragara mu guhamya gahunda yo gukora hari intego runaka igamijwe , yagerwaho igaherekezwa n’ igihembo ; Ibyo nibyo mu rurimi rw’amahanga byiswe : ‘Performance Based Financing ‘ (PBF).
HDP rero igera ku ntego zayo , yifashishije ubwo bunararibonye , dore ko ubwinshi muri bwo bwagiye bushyirwa mu nyandiko , kugira ngo birusheho kugira akamaro , ku buryo burambye kandi bwagera ku bantu benshi , haherewe ku byagezweho hirya no hino mu Rwanda .
Ubwo bunararibonye kandi , bwunganirwa n’Ikigo nderabuzima cya HDP , ndetse n’amahugurwa atangwa na HDP hato na hato , aho bugenda busubirwamo , bunononsorwa umunsi ku wundi , bityo bukajyana n’ibihe .
Ni muri izo gahunda zombi ( Ikigo Nderabuzima n’agashami gatanga amahugurwa ) , hakorerwamo ubushakashatsi bunyuranye , bugamije kurushaho gutanga no guteza imbere service zinogeye abazihabwa , cyane cyane ariko mu rwego rw’ubuzima .
HDP , nk’umuryango nyarwanda kandi , Ikorana n’andi mashyirahamwe n’imiryango nyarwanda , itanaretse gukorana n’inzego za Leta , kuko izi ibanga ryo gushyira hamwe : Abishyize Hamwe Ntakibananira .








